Mu Rukari :

Ubukungu bw'amateka n'umurage by'Igihugu ni ibintu by'ingirakamaro cyane biranga abaturage b'icyo gihugu ku Isi.

U Rwanda rufite amateka menshi ahera mu gihe cy'ingoma ya cyami,mu gihe cy'ubukoroni na nyuma yaho,

Ayo mateka akaba yaramaze igihe kirekire atitabwaho ngo akurure abakerarugendo b'imbere mu gihugu n'abo mu mahanga, bityo binjize amafaranga kandi bamenye umuco w'Abanyarwanda n'aho utandukaniye n'ibindi bihugu bifite ahantu ndangamateka na ndangamurage habaye ihuriro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ingoro y'umwami I Rukari, ni imwe mu hantu ndangamateka, ikaba iri mu karere ka Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda, mu birometero 88 uvuye mu murwa mukuru, Kigali.

Ni ingoro umwami Mutara III Rudahigwa yatuyemo kandi yubatswe mu buryo bwo hambere.

Iyi ngoro igaragaza uko aho umwami w' u Rwanda rwo hambere yabaga hari hameze, Ni ingoro ishamaje yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk'uko yari imeze mu kinyejana cya 19.

Ubu hari n'inka zifite amahembe maremare z'inyarwanda zizwi ku izina ry'Inyambo, Kuko inka nazo ziri mu by'ingenzi bigize umuco nyarwanada.

Ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w'umwami Mutara III n'imva y'umugore we, umwamikazi Rozaliya Gicanda.

Sobanukirwa Inzu y'Umwami

Inzu y'umwami yubakagwa mu buryo bwa Kinyarwanda nk'izindi nzu ariko yo ikaba ifite uduti tubiri hejuru twitwa "amashyoro".

Mu rugo rw'umwami habaga inzu ya Mata n'inzu y'Inzoga bikaba byari mu gikari cy'inzu yabagamo.

Mbere yo kugera ku nzu y'umwami hari ibikingi by'amarembo byabaga biriho igiti cy'umuvumu (iki giti bacyifashishaga bakoma impuzu),

Ni igiti cy'umuko cyafatwaga nk'umurinzi kuko bagikoreragaho imihango ya Kinyarwanda irimo kubandwa no guterekera,

Uhavuye ukurikizaho imbuga, ukagera ku nzu y'umwami aho binjirira hari igitabo cya Nyirantarengwa (habaga hakikijwe n'abiru n'abatware b'udusozi) gikurikirwa n'inkingi ya kanagazi (iyo umuntu yashoboraga kuyikoraho yarababarirwaga),

Igitabo cy'inkomane (cyatumaga amazi atinjira mu nzu igihe imvura yabaga iguye),

Intebe y'umwami aho yabaga atetse (yicaye) n'umugabekazi,

Imfuruka y'epfo na ruguru niho yakiriraga abashitsi,

Insika zabaga zihishe igisasiro cy'umwami, inzugi z'ibyomanzi, zahishaga mu kirambi,

Ikirambi aho umwami yakiriraga abashitsi b'imena bari mugitaramo,

Icyotero n'urubumbiro, aho bacanaga bari mugitaramo kugira ngo bote cyangwa hashyuhe, mu mbere hataramiraga abagore,

mu mirambizo aho umwamikazi yuririraga,

Igisasiro gishasheho impuzu (inkongoro n'ibiseke),

Inzoga y'ihenero yahoraga ku musego w'umwami,

Urwuririro rw'umwami habaga intwaro gakondo,

Imyegamo, inziga enye zari zigize igisenge cy'inzu y'umwami ( urwa mbere: mu ijuru (aho imana iba), mu kirere haba imyuka no ku Isi y'abana n'ikuzimu (isi y'abapfu),

Inkingi ya mbonabihita, ifashe urugi rwa nyuma winjira mu kirambi,

Inkingi y'iziko (enye) ( inkingi y'indamurano (niyo umwami yegamiragaho afite ibitaramo cyangwa inama),

Inkingi z'amacumu, inkingi y'isoni iri mu mirambizo yabaga mu rwuririro rw'umugore,

N'inkingi y'akecyegye aho baterekaga inzoga y'umwami,.

Inzu y'amata yabaga irimo ibisabo, ibyansi, inkongora ikaba yarabagaho umukobwa mu gihe inzu y'inzoga yabaga irimo ibibindi, ibicuma, uruho, imiheha n'umuhungu wahahoraga akamenya inzoga iryoshye umwami yagombaga kunywaho.

Inyambo ni inka zifite amahembe maremare zatojwe kwiyereka mu bitaramo by'Umuco Nyarwanda, bitewe n'ubwiza bwazo zari iz'imyiyereko mu minsi mikuru ntabwo zakamwaga.